-
Yeremiya 21:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Uku ni ko Yehova yabwiye Yeremiya, igihe Umwami Sedekiya+ yamutumagaho Pashuri+ umuhungu wa Malikiya na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya wari umutambyi, kugira ngo bamubwire bati: 2 “Tubarize Yehova kuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni arimo kuturwanya.+ Wenda Yehova azadukorera kimwe mu bikorwa bye bikomeye, bitume uwo mwami atureka.”+
-
-
Yeremiya 29:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “kubera ko wanditse amabaruwa mu izina ryawe, ukayoherereza abari i Yerusalemu bose na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya umutambyi n’abatambyi bose, uvuga uti:
-