-
Gutegeka kwa Kabiri 12:29-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Yehova Imana yanyu narimbura abantu bo mu bihugu mugiye kwigarurira+ mugatura mu bihugu byabo, 30 muzirinde kugira ngo namara kurimbura abantu bo muri ibyo bihugu, mutazagwa mu mutego mugakora nk’ibyo bakoraga. Ntimuzabaze iby’imana zabo muti: ‘aba bantu basengaga imana zabo bate, ngo natwe tubikore?’+ 31 Ntimugakorere ibyo bintu Yehova Imana yanyu, kuko ibintu byose bakorera imana zabo Yehova abyanga cyane. Bahora batwika abahungu babo n’abakobwa babo babatura imana zabo.+
-