ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 79:2, 3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  2 Imirambo y’abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga byo mu kirere,

      Imibiri y’indahemuka zawe bayigaburira inyamaswa zo mu isi.+

       3 Amaraso yabo bayamennye muri Yerusalemu hose nk’amazi,

      Kandi nta wasigaye ngo abashyingure.+

  • Yesaya 5:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Ni cyo gituma Yehova arakariye cyane abantu be

      Kandi azarambura ukuboko kwe abakubite.+

      Imisozi izatigita

      Kandi intumbi zabo zizaba nk’imyanda mu mayira.+

      Kwigomeka kwabo ni ko gutuma atareka kubarakarira,

      Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.

  • Yeremiya 7:33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 Inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi, zizarya intumbi z’abo bantu kandi nta wuzabikanga.+

  • Yeremiya 9:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Vuga uti: ‘ibi ni byo Yehova avuga ati:

      “Imirambo y’abantu bishwe, izamera nk’ifumbire ku gasozi,

      Imere nk’ibinyampeke umusaruzi atemye akabisiga inyuma ye,

      Nta muntu uhari wo kubirunda hamwe.”’”+

  • Yeremiya 36:30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Ni yo mpamvu Yehova yavuze ibizaba kuri Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ati: ‘mu bamukomokaho nta n’umwe uzicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi.+ Umurambo we uzajugunywa hanze wicwe n’icyokere ku manywa kandi wicwe n’imbeho nijoro.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze