25 Ni cyo gituma Yehova arakariye cyane abantu be
Kandi azarambura ukuboko kwe abakubite.+
Imisozi izatigita
Kandi intumbi zabo zizaba nk’imyanda mu mayira.+
Kwigomeka kwabo ni ko gutuma atareka kubarakarira,
Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.