ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 28:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Abo na bo bayoba bitewe na divayi,

      Inzoga banywa zituma badandabirana.

      Umutambyi n’umuhanuzi barayoba bitewe n’inzoga.

      Divayi ituma bajijwa bakayoberwa icyo bakora

      Kandi inzoga banywa zituma bagenda badandabirana.

      Ibyo berekwa birabayobya

      Kandi baribeshya mu manza baca.+

  • Yeremiya 5:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Abahanuzi bahanura ibinyoma+

      N’abatambyi bagategeka uko bishakiye.

      Abantu banjye bishimira ko bikomeza kugenda bityo.+

      None se, muzabigenza mute ko iherezo rigiye kugera?”

  • Yeremiya 6:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 “Buri wese, uhereye ku muto muri bo ukageza ku mukuru, yishakira inyungu abanje guhemuka;+

      Uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese ni umutekamutwe.+

  • Ezekiyeli 22:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Abahanuzi bawe baragambana;+ bameze nk’intare itontoma* ishwanyaguza inyamaswa yafashe.+ Barya abantu,* bagatwara ibintu byiza n’ibintu by’agaciro. Batumye abagore benshi bo muri uwo mujyi bapfusha abagabo.

  • Zefaniya 3:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Abahanuzi baho ni abibone. Ni abagabo buzuye uburiganya.+

      Abatambyi baho banduza ibyera.*+

      Ntibumvira amategeko.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze