-
Ezekiyeli 23:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
‘Uzanywera ku gikombe kirekire kandi kinini cya mukuru wawe+
Abantu bazaguseka bakumwaze, bitewe n’uko igikombe cyuzuye cyane.+
33 Uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe Samariya,
Igikombe cyo kugira ubwoba no kurimburwa
Maze usinde kandi ugire agahinda kenshi.
34 Uzanywa ibirimo byose ubimaremo,+ hanyuma uhekenye ibimene byacyo,
Nurangiza uce amabere yawe
“Kuko ari njye ubivuze,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’
-
-
Nahumu 3:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Uzakubona wese azaguhunga+ avuge ati:
‘Nineve yararimbutse!
Ni nde uzayiririra?’
Nzakura he abo kuguhumuriza?
-