ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 9:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 nanjye nzirukana Abisirayeli ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nejeje kugira ngo yitirirwe izina ryanjye nzayita kure, sinongere kuyireba na rimwe.+ Kandi abantu bo mu bihugu byose bazasuzugura* Abisirayeli bajye babaseka.+

  • Yeremiya 7:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “‘Ariko noneho nimugende, mujye ahahoze ari iwanjye i Shilo,+ aho izina ryanjye ryabanje kuba,+ murebe uko nahagize bitewe n’ubugome bw’abantu banjye, ni ukuvuga Abisirayeli.+

  • Yeremiya 7:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 ‘Ubwo rero iyi nzu mwiringira+ yitirirwa izina ryanjye,+ n’aha hantu nabahaye mwe na ba sogokuruza banyu, nzahagira nk’uko nagize i Shilo.+

  • Daniyeli 9:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Mana yanjye, tega amatwi wumve. Fungura amaso yawe urebe ukuntu umujyi wacu witirirwa izina ryawe wahindutse amatongo, kuko impamvu tukwinginga atari uko twakoze ibikorwa byo gukiranuka, ahubwo turakwinginga tubitewe n’imbabazi zawe nyinshi.+

  • Hoseya 12:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  2 Yehova afitanye urubanza n’abantu b’i Buyuda+

      Kandi azahana abakomoka kuri Yakobo abaziza ibikorwa byabo,

      Abishyure ibihuje n’ibyo bakoze.+

  • Mika 6:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  2 Nimutege amatwi urubanza rwa Yehova mwa misozi mwe,

      Namwe mwa fondasiyo z’isi mwe, nimwumve.+

      Yehova afitanye urubanza n’abantu be,

      Kandi azaburanya Isirayeli agira ati:+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze