-
2 Abami 22:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nuko umwami ategeka umutambyi Hilukiya, Ahikamu+ umuhungu wa Shafani, Akibori umuhungu wa Mikaya, Shafani wari umunyamabanga na Asaya wari umugaragu w’umwami, ati: 13 “Nimugende mumbarize Yehova, mubarize n’abaturage n’u Buyuda bwose ku byanditse muri iki gitabo cyabonetse, kubera ko Yehova yaturakariye cyane,+ bitewe n’uko ba sogokuruza batumviye amagambo atureba yanditse muri iki gitabo, ntibakore ibyanditswemo byose.”
-
-
Yeremiya 39:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko Nebuzaradani wayoboraga abarinda umwami, Nebushazibani-Rabusarisi,* Nerugali-Sharezeri-Rabumagu* n’abandi bantu bakomeye bakoreraga umwami w’i Babuloni batuma abantu, 14 ngo bakure Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi+ bamushyire Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu,+ umuhungu wa Shafani,+ kugira ngo amujyane iwe. Nuko Yeremiya atura mu bandi baturage.
-
-
Yeremiya 40:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Igihe Yeremiya yari akiri aho, Nebuzaradani aramubwira ati: “Genda usange Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu+ umuhungu wa Shafani,+ uwo umwami w’i Babuloni yahaye gutegeka imijyi y’i Buyuda maze uturane na we mu bandi baturage; cyangwa se ujye ahandi wumva ushaka.”
Nuko umutware w’abarindaga umwami amuha ibyokurya byo kujyana, amuha n’impano maze aramureka aragenda.
-