-
Yeremiya 14:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova arongera arambwira ati: “Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakabaragurira bababwira ibintu bidafite akamaro kandi bakabahanurira bababwira ibintu bihimbiye.*+
-
-
Ezekiyeli 13:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “‘None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘kubera ko mwavuze ibitari ukuri kandi mukerekwa ibinyoma, ngiye kubarwanya,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+ 9 Ukuboko kwanjye kuzarwanya abahanuzi berekwa ibinyoma n’abahanura ibintu bitari byo.+ Ntibazakomeza kuba incuti zanjye magara kandi ntibazandikwa mu gitabo cy’abagize umuryango wa Isirayeli cyangwa ngo bagaruke mu gihugu cya Isirayeli. Muzamenya ko ndi Yehova Umwami w’Ikirenga.+
-