ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 14:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Yehova arongera arambwira ati: “Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakabaragurira bababwira ibintu bidafite akamaro kandi bakabahanurira bababwira ibintu bihimbiye.*+

  • Yeremiya 28:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya+ ati: “Hananiya we, ndakwinginze tega amatwi! Yehova ntiyagutumye, ahubwo watumye aba bantu bizera ibinyoma.+ 16 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘umva ngiye kugukura ku isi. Uzapfa muri uyu mwaka kuko watumye abantu basuzugura Yehova.’”+

  • Ezekiyeli 13:8, 9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 “‘None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘kubera ko mwavuze ibitari ukuri kandi mukerekwa ibinyoma, ngiye kubarwanya,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+ 9 Ukuboko kwanjye kuzarwanya abahanuzi berekwa ibinyoma n’abahanura ibintu bitari byo.+ Ntibazakomeza kuba incuti zanjye magara kandi ntibazandikwa mu gitabo cy’abagize umuryango wa Isirayeli cyangwa ngo bagaruke mu gihugu cya Isirayeli. Muzamenya ko ndi Yehova Umwami w’Ikirenga.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze