ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Muzarya inyama z’abahungu banyu n’iz’abakobwa banyu.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:53-57
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 53 Icyo gihe abanzi banyu bazabagota muhangayike cyane ku buryo muzarya abana banyu, mukarya inyama z’abahungu n’abakobwa banyu+ Yehova Imana yanyu yabahaye.

      54 “Ndetse n’umugabo w’umugwaneza kandi wita ku bandi wo muri mwe, ntazagirira impuhwe umuvandimwe we, umugore we akunda cyane cyangwa abana azaba asigaranye, 55 kandi ntazabaha ku nyama z’abana be azarya kuko nta cyo azaba asigaranye bitewe n’akaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu yose.+ 56 N’umugore wo muri mwe warenzwe, wumva adashobora no gukandagiza ikirenge hasi,+ ntazagirira impuhwe umugabo we akunda cyane, umuhungu we cyangwa umukobwa we, 57 kandi ntazabaha ku ngobyi ivuye mu nda ye no ku nyama z’umwana azaba yabyaye, kuko azabirya yihishe bitewe no kubura byose, biturutse ku kaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu.

  • Yeremiya 19:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Nzatuma barya inyama z’abahungu babo n’abakobwa babo, buri wese arye inyama za mugenzi we kuko bazagotwa kandi bakabura icyo bakora. Abanzi babo n’abashaka kubica bazabagota impande zose.”’+

  • Amaganya 4:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Amaboko y’abagore bagira impuhwe yatetse abana babo.+

      Bababereye ibyokurya byo mu kiriyo, igihe umukobwa w’abantu banjye yarimbukaga.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze