ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 5:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Abahanuzi bahanura ibinyoma+

      N’abatambyi bagategeka uko bishakiye.

      Abantu banjye bishimira ko bikomeza kugenda bityo.+

      None se, muzabigenza mute ko iherezo rigiye kugera?”

  • Yeremiya 14:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Yehova arongera arambwira ati: “Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakabaragurira bababwira ibintu bidafite akamaro kandi bakabahanurira bababwira ibintu bihimbiye.*+

  • Mika 3:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Abayobozi baho baca imanza ari uko bahawe ruswa,+

      Abatambyi baho bakigisha ari uko bahawe ibihembo.+

      Abahanuzi baho bahanura ibizaba ari uko bahawe amafaranga.+

      Nyamara bavuga ko bishingikiriza kuri Yehova bagira bati:

      “Nta byago bizatugeraho+

      Kuko Yehova ari kumwe natwe.”+

  • Zefaniya 3:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Abahanuzi baho ni abibone. Ni abagabo buzuye uburiganya.+

      Abatambyi baho banduza ibyera.*+

      Ntibumvira amategeko.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze