22 Umwami wawe Yehova, Imana yawe irwanirira abantu bayo, iravuga iti:
“Dore ngiye kukuvana mu ntoki igikombe gituma udandabirana.+
Igikombe, ni ukuvuga igikombe cy’uburakari bwanjye,
Ntuzongera kukinyweraho.+
23 Nzagishyira mu ntoki z’abakubabazaga,+
Bakakubwira bati: ‘unama kugira ngo tuguce hejuru,’
Ku buryo umugongo wawe wari warawugize nk’ubutaka,
Ukamera nk’inzira abantu banyuramo.”