ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 34:6-8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Yehova afite inkota: Izuzura amaraso.

      Izuzuraho ibinure,+

      Yuzure amaraso y’amasekurume y’intama n’ay’ihene

      N’ibinure byo ku mpyiko by’amapfizi y’intama.

      Kuko Yehova agiye gutambira igitambo i Bosira,

      Mu gihugu cya Edomu hakabagirwa amatungo menshi.+

       7 Ayo matungo azamanukana n’ibimasa byo mu ishyamba,

      Ibimasa bikiri bito bimanukane n’ibikuze bifite imbaraga.

      Igihugu cyabo kizuzura amaraso,

      Umukungugu waho uzuzuraho ibinure.”

       8 Kuko Yehova afite umunsi wo kwihorera ku banzi be,+

      Umwaka wo guhorera Siyoni.+

  • Yeremiya 46:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 “Uwo ni umunsi w’Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo, umunsi azihorera ku banzi be. Inkota izarya ihage, ihage amaraso yabo, kuko Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo afite igitambo azatambira mu gihugu cy’amajyaruguru ku Ruzi rwa Ufurate.+

  • Zefaniya 1:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Nimucecekere imbere y’Umwami w’Ikirenga Yehova, kubera ko umunsi wa Yehova uri hafi kuza.+

      Yehova yateguye igitambo kandi yejeje abo yatumiye.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze