-
Ezekiyeli 38:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nzaguhindukiza, ngushyire utwuma barobesha mu kanwa,+ nkuzanane n’ingabo zawe zose+ n’amafarashi yawe n’abayagenderaho bose bambaye imyenda myiza cyane, abantu benshi cyane bitwaje ingabo nini n’ingabo nto,* bose barwanisha inkota. 5 Bazaba bari kumwe n’abo mu Buperesi, muri Etiyopiya n’i Puti,+ bose bitwaje ingabo nto kandi bambaye ingofero; 6 hazaba hari na Gomeri n’ingabo zayo zose, abakomoka kuri Togaruma+ bo mu turere twa kure two mu majyaruguru n’ingabo zabo zose, nkuzanane n’abantu bo mu mahanga menshi.+
-
-
Ibyahishuwe 19:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nanone mbona umumarayika ahagaze mu zuba, maze arangurura ijwi abwira ibisiga byose biguruka mu kirere* ati: “Nimuze muhurire hamwe, musangire iri funguro ryiza ry’umunsi mukuru Imana yateguye.+ 18 Nimuze murye inyama z’abami, iz’abakuru b’abasirikare, iz’abakomeye,+ iz’amafarashi n’abayicayeho,+ n’iz’abantu bose, baba ari abafite umudendezo, abagaragu, aboroheje n’abakomeye.”
-