-
Abalewi 1:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Icyo gitambo gitwikwa n’umuriro kizakurweho uruhu kandi gicibwemo ibice.+
-
-
Abalewi 8:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Iyo sekurume y’intama ayicamo ibice, umutwe wayo n’ibyo bice hamwe n’ibinure* abishyira ku muriro uri ku gicaniro.
-
-
Ezekiyeli 43:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ibi ni byo muzakurikiza mwubaka igicaniro kugira ngo gitambirweho ibitambo bitwikwa n’umuriro kandi kiminjagirweho amaraso.’+
-