-
Abalewi 5:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nanone azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho icyaha yakoze.+ Icyo gitambo kizabe ari itungo ry’irigore akuye mu mukumbi, yaba ari intama y’ingore cyangwa ihene y’ingore, ayitange ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Umutambyi azamutangire igitambo kugira ngo ababarirwe icyaha yakoze.
-
-
Abalewi 7:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo cyo gukuraho icyaha:+ Icyo gitambo ni icyera cyane.
-
-
Ezekiyeli 42:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko arambwira ati: “Ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru n’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo biri iruhande rw’umwanya urimo ubusa,+ ni ibyumba byo kuriramo byera, ibyo abatambyi begera Yehova bariramo ibitambo byera cyane.+ Ni ho bashyira ibitambo byera cyane, ituro ry’ibinyampeke, igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho icyaha, kuko ari ahantu hera.+
-