-
2 Abami 23:31-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Yehowahazi+ yabaye umwami afite imyaka 23, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali,+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 32 Nuko atangira gukora ibyo Yehova yanga nk’ibyo ba sekuruza bari barakoze byose.+ 33 Farawo Neko+ amufungira i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati kugira ngo adakomeza gutegeka i Yerusalemu, nuko ategeka igihugu cy’u Buyuda gutanga amande ya toni 3 n’ibiro 420* by’ifeza, n’ibiro 34* bya zahabu.+ 34 Nanone Farawo Neko yashyizeho Eliyakimu umuhungu w’umwami Yosiya, asimbura papa we Yosiya aba umwami, ahindura izina rye amwita Yehoyakimu. Ariko Farawo ajyana Yehowahazi muri Egiputa,+ aza no gupfirayo.+
-