-
Kuva 32:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko Mose yinginga Yehova Imana ye+ aramubwira ati: “Yehova rwose wirakarira abantu bawe wakuye mu gihugu cya Egiputa ukoresheje imbaraga nyinshi.+ 12 Kuki wakwemera ko Abanyegiputa bavuga bati: ‘yabakuye muri Egiputa ashaka kubagirira nabi, agira ngo abicire mu misozi abamare ku isi’?+ Reka kurakara cyane, wisubireho ureke ibibi wari ugiye kugirira abantu bawe.
-
-
Yosuwa 2:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yarababwiye ati: “Nzi neza ko Yehova azabaha iki gihugu+ kandi mwaduteye ubwoba.+ Abaturage b’iki gihugu bose mwabakuye umutima.+ 10 Byatewe n’uko twumvise ukuntu igihe mwavaga muri Egiputa,+ Yehova yakamije Inyanja Itukura, mukayambuka munyuze ku butaka bwumutse. Nanone twumvise ukuntu mwishe abami babiri b’Abamori bo mu burasirazuba bwa Yorodani, ari bo Sihoni+ na Ogi.+
-