-
Yeremiya 1:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Uyu munsi nkugize umujyi ukikijwe n’inkuta
N’inkingi y’icyuma n’inkuta z’umuringa, kugira ngo uzahangane n’igihugu cyose,+
Uhangane n’abami b’u Buyuda n’abatware babwo,
Uhangane n’abatambyi n’abaturage b’icyo gihugu.+
19 Bazakurwanya,
Ariko ntibazagutsinda,
Kuko ‘ndi kumwe nawe+ kugira ngo ngukize,’ ni ko Yehova avuga.”
-
-
Yeremiya 15:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Yehova aravuga ati: “Nkugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa muri aba bantu.+
-
-
Mika 3:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Naho njye nzuzura imbaraga ziturutse ku mwuka wera wa Yehova,
Ngire ubutabera n’ubutwari,
Kugira ngo menyeshe abakomoka kuri Yakobo ukuntu bigometse, n’Abisirayeli mbamenyeshe icyaha cyabo.
-