ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 23:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Yehova aravuga ati: “Abungeri* barimbura intama zo mu rwuri* rwanjye kandi bakazitatanya, bazabona ishyano.”+

  • Mika 3:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Nuko ndavuga nti: “Nimutege amatwi mwa bayobozi b’abakomoka kuri Yakobo mwe,

      Namwe bakuru b’Abisirayeli.+

      Ese ntimwagombye kuba musobanukiwe ibikwiriye ibyo ari byo?

  • Mika 3:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Abayobozi baho baca imanza ari uko bahawe ruswa,+

      Abatambyi baho bakigisha ari uko bahawe ibihembo.+

      Abahanuzi baho bahanura ibizaba ari uko bahawe amafaranga.+

      Nyamara bavuga ko bishingikiriza kuri Yehova bagira bati:

      “Nta byago bizatugeraho+

      Kuko Yehova ari kumwe natwe.”+

  • Zefaniya 3:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Abayobozi baho bameze nk’intare zitontoma.*+

      Abacamanza baho bameze nk’ibirura* bya nimugoroba,

      Bimwe bitajya biraza igufwa na rimwe.

  • Zekariya 11:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Umwungeri udashoboye uta umukumbi,+ azahura n’ibibazo bikomeye!+

      Inkota izakomeretsa ukuboko kwe kandi imukuremo ijisho ry’iburyo.

      Ukuboko kwe kuzagagara,

      Kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma burundu.”

  • Matayo 23:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mukinga imiryango y’Ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batinjira. Ari mwe ubwanyu ntimwinjira n’abashaka kwinjira ntimubemerera. +

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze