-
Daniyeli 4:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Bigeze aho haza Daniyeli wiswe Beluteshazari,+ bamwitiriye imana zanjye,+ wari ufite umwuka w’imana zera+ maze mubwira inzozi narose nti:
9 “‘Beluteshazari we, wowe mutware w’abatambyi bakora iby’ubumaji,+ nzi neza ko umwuka w’imana zera ukurimo+ kandi ko nta banga na rimwe uyoberwa.+ None nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi, umbwire n’uko bizaba.
-