-
Ezekiyeli 35:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Kubera ko wavuze uti: ‘ayo mahanga yombi n’ibyo bihugu byombi bizaba ibyanjye kandi byombi tuzabifata,’+ nubwo Yehova ubwe yari ahibereye, 11 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ni cyo gituma ndahiye mu izina ryanjye ko nzakugaragariza uburakari n’ishyari nk’ibyo wabagaragarije bitewe n’urwango wari ubafitiye.+ Nzatuma bamenya, igihe nzagucira urubanza.
-
-
Zefaniya 2:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “Numvise uko Abamowabu batuka abantu banjye,+ numva n’uko Abamoni babavuga nabi,+
Bagakomeza kwirata bashaka kubambura ahantu habo.+
9 Ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye,” ni ko Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli avuze,
“Mowabu izaba nka Sodomu,+
Amoni ibe nka Gomora.+
Hazamera ibihuru by’amahwa, habe igihugu cy’umunyu kandi ntihazongera guturwa, kugeza iteka ryose.+
Abasigaye bo mu bantu banjye bazabatwara ibyabo,
Kandi abasigaye bo mu bantu banjye bazabigarurira.
-