-
Yesaya 11:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Kuri uwo munsi Yehova azongera agaragaze imbaraga ze,* ku nshuro ya kabiri, kugira ngo afashe abantu be basigaye abavane muri Ashuri,+ muri Egiputa,+ i Patirosi,+ i Kushi,+ muri Elamu,+ i Shinari,* i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.+ 12 Azashingira ibihugu ikimenyetso maze ahurize hamwe abatatanye bo muri Isirayeli+ kandi azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda, abavanye mu bice byose by’isi.+
-
-
Yesaya 43:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+
Nzazana urubyaro rwawe ruve iburasirazuba
Kandi nzabahuriza hamwe bave iburengerazuba.+
6 Nzabwira amajyaruguru nti: ‘barekure.’+
Mbwire n’amajyepfo nti: ‘ntubagumane.
Garura abahungu banjye bave kure n’abakobwa banjye bave ku mpera z’isi,+
-
Yeremiya 23:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ariko nanone, Yehova aravuga ati: “Hari igihe kizagera, abantu ntibongere kuvuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa!’+ 8 Ahubwo bazavuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova Imana yavanye abakomoka mu muryango wa Isirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo’ kandi bazatura mu gihugu cyabo.”+
-
-
-