ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 28:49, 50
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 49 “Yehova azabateza abantu bo mu gihugu cya kure,+ baze baturutse ku mpera y’isi, baze bihuta cyane nka kagoma+ ibonye icyo irya kandi bavuga ururimi mutumva.+ 50 Bazaba ari abagome cyane, batagirira impuhwe umusaza cyangwa ngo bababarire umusore.+

  • 2 Abami 15:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Peka umwami wa Isirayeli, Tigulati-pileseri+ umwami wa Ashuri yateye Isirayeli, afata umujyi wa Iyoni, uwa Abeli-beti-maka,+ uwa Yanowa, uwa Kedeshi,+ uwa Hasori, uwa Gileyadi+ n’uwa Galilaya, ni ukuvuga igihugu cyose cya Nafutali,+ afata abaturage baho abajyana muri Ashuri ku ngufu.+

  • 2 Abami 17:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze Samariya.+ Nuko ajyana ku ngufu Abisirayeli+ muri Ashuri, abatuza i Hala n’i Habori ku ruzi rwa Gozani+ no mu mijyi y’Abamedi.+

  • Yesaya 7:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 “Icyo gihe, Yehova azogosha umusatsi wo ku mutwe, ubwoya bwo ku maguru n’ubwanwa, akoresheje icyuma cyogosha azaba yakodesheje mu karere ko ku Ruzi.* Icyo cyuma cyogosha ni umwami wa Ashuri.+

  • Yesaya 8:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 kuko igihe uwo mwana azaba ataramenya kuvuga ati: ‘papa’ cyangwa ‘mama,’ abantu bazajyana ubutunzi bw’i Damasiko n’ibyasahuwe i Samariya imbere y’umwami wa Ashuri.”+

  • Yesaya 10:5, 6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  5 “Dore Ashuri+

      Ni inkoni y’uburakari bwanjye.+

      Inkoni afite mu ntoki, ni yo nzakoresha mbahana.

       6 Nzamutuma guhana igihugu cy’abahakanyi,+

      Abantu bandakaje;

      Nzamutegeka kubasahura ibintu byinshi no gufata ibyo batunze

      No kubanyukanyuka nk’uko bakandagira ibyondo byo mu nzira.+

  • Hoseya 10:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Kizajyanwa muri Ashuri maze kibe impano y’umwami ukomeye.+

      Abefurayimu bazakorwa n’isoni,

      Abisirayeli na bo bakorwe n’isoni bitewe n’uko bakurikije inama itarimo ubwenge.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze