-
Kuva 34:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Yehova anyura imbere ye aravuga ati: “Yehova, Yehova, ni Imana y’imbabazi+ n’impuhwe,+ itinda kurakara,+ kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka+ n’ukuri.+ 7 Ikomeza kugaragariza abantu n’ababakomokaho urukundo rudahemuka imyaka itabarika.+ Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha,+ ariko ntibure guhana uwakoze icyaha.+ Yemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’amakosa ya ba papa babo kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza.”+
-
-
Yeremiya 50:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Yehova aravuga ati: “Muri iyo minsi no muri icyo gihe,
Ikosa rya Isirayeli rizashakishwa,
Ariko ntirizaboneka;
Kandi ibyaha bya Yuda ntibizaboneka,
Kuko nzababarira abo naretse bagasigara.”+
-