-
Zab. 86:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yehova, abantu bose waremye
Bazaza imbere yawe bagupfukamire,+
Kandi bazasingiza izina ryawe,+
-
Yesaya 2:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Mu minsi ya nyuma,
Umusozi wubatsweho inzu ya Yehova
Uzakomera cyane usumbe indi misozi,+
Ushyirwe hejuru usumbe udusozi
Kandi abantu bo mu bihugu byose bazawugana ari benshi.+
3 Abantu benshi bazawugana bavuga bati:
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,
Ku nzu y’Imana ya Yakobo.+
Izatwigisha ibyo dukwiriye gukora
Kandi natwe tuzabikurikiza.”+
4 Azacira imanza abantu bo mu bindi bihugu
Kandi azakosora ibitagenda neza byose kugira ngo bigirire akamaro abantu benshi.
Nta gihugu kizongera gutera ikindi cyitwaje inkota
Kandi ntibazongera kwiga kurwana.+
-
-
-