-
Yesaya 59:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ni yo mpamvu ubutabera buri kure yacu
Kandi gukiranuka ntikutugereho.
Dukomeza kwiringira kubona urumuri, ariko tukabona umwijima.
Twiringira kubona umucyo, ariko dukomeza kugendera mu mwijima.+
10 Dukorakora ku rukuta nk’umuntu utabona,
Tugakomeza gukorakora nk’abatagira amaso.+
Dusitara ku manywa nk’aho ari mu mwijima;
Mu bantu bafite imbaraga tumeze nk’abapfuye.
-