ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 11:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 nanjye nzagusha imvura mu gihugu cyanyu igwe mu gihe cyayo cyagenwe, mbahe imvura y’umuhindo* n’imvura y’itumba* kandi muzasarura imyaka yanyu, mubone divayi nshya, mugire n’amavuta.+

  • Yeremiya 14:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Ese mu bigirwamana bitagira akamaro byo mu bihugu, hari icyagusha imvura?

      Ese ijuru ubwaryo ryashobora kugusha imvura?

      Yehova Mana yacu, ese si wowe ukora ibintu nk’ibyo?+

      Turakwiringira,

      Kuko ibyo bintu byose ari wowe wenyine ubikora.

  • Yeremiya 51:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Iyo yumvikanishije ijwi rye,

      Amazi yo mu ijuru arivumbagatanya

      Kandi agatuma ibicu* bizamuka biturutse ku mpera z’isi.

      Yohereza imirabyo n’imvura*

      Kandi akazana umuyaga awukuye mu bigega bye.+

  • Ezekiyeli 34:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Zo n’uturere dukikije umusozi wanjye, nzabihindura umugisha+ kandi nzajya ngusha imvura mu gihe cyayo. Imigisha izagwa nk’imvura.+

  • Yoweli 2:23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Mwa bana ba Siyoni mwe, nimwishimire Yehova Imana yanyu munezerwe,+

      Kuko azabaha imvura y’umuhindo* mu rugero rukwiriye.

      Azabagushiriza imvura nyinshi,

      Imvura y’umuhindo n’iy’itumba* nk’uko byahoze.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze