12 Abatambyi benshi, Abalewi n’abakuru b’imiryango, ni ukuvuga abantu bari bakuze bari barabonye ya nzu ya mbere,+ babonye fondasiyo iri kubakwa bararira cyane, ariko abandi bantu benshi bo barasakuza cyane bitewe n’ibyishimo byinshi.+
3 ‘ni ba nde basigaye muri mwe babonye ubwiza uru rusengero rwahoranye?+ Ubu se murarubona mute? Ese ntimubona ko nta gaciro rufite urugereranyije n’uko rwari rumeze kera?’+