-
Abalewi 14:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umutambyi azajye inyuma y’inkambi amusuzume. Niba uwo muntu yarakize ibibembe, 4 umutambyi azamutegeke gushaka inyoni ebyiri nzima zitanduye, ishami ry’igiti cy’isederi, ubudodo bw’umutuku n’agati kitwa hisopu kugira ngo yiyeze.+
-
-
Abalewi 14:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Umutambyi azatambe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha+ kugira ngo wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza ababarirwe ibyaha. Nyuma yaho umutambyi azabage igitambo gitwikwa n’umuriro. 20 Azatambe igitambo gitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke,+ abitwikire ku gicaniro.* Umutambyi azamufashe kwiyunga n’Imana+ bityo abe atanduye.+
-