-
Gutegeka kwa Kabiri 14:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ingurube na yo ntimukayirye, kuko ifite ibinono bigabanyijemo kabiri ariko ikaba ituza. Muzabone ko ari ikintu cyanduye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.
-
-
Luka 8:31-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Nuko abo badayimoni bakomeza kumwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu.+ 32 Icyo gihe hari ingurube nyinshi+ zarishaga ku musozi. Nuko abo badayimoni baramwinginga ngo abareke binjire muri izo ngurube, maze arabibemerera.+ 33 Hanyuma abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri za ngurube, maze ziruka zigana ahantu hacuramye zigwa mu nyanja, zirarohama. 34 Ariko abashumba babonye ibibaye, barahunga bajya kubivuga mu mujyi no mu giturage.
-