-
Matayo 8:30-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Ariko hirya yabo hari ingurube nyinshi zarishaga.+ 31 Hanyuma abo badayimoni baramwinginga bati: “Nutwirukana, utwohereze muri ziriya ngurube.”+ 32 Na we arababwira ati: “Ngaho nimugende!” Abo badayimoni babavamo baragenda, binjira muri za ngurube, maze izo ngurube zose ziruka zigana ahantu hacuramye zigwa mu nyanja, zipfira mu mazi. 33 Ariko abashumba barahunga, bageze mu mujyi bavuga ibyabaye byose, ndetse n’ibyabaye kuri ba bagabo bari batewe n’abadayimoni. 34 Nuko abo mu mujyi bose bajya aho Yesu yari ari. Bamaze kumubona baramusaba ngo ave mu karere kabo.+
-
-
Mariko 5:11-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Icyo gihe hari ingurube nyinshi+ zarishaga ku musozi.+ 12 Nuko abo badayimoni binginga Yesu bati: “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.” 13 Arabemerera maze barasohoka binjira muri za ngurube. Izo ngurube ziruka zigana ahantu hacuramye, ziroha mu nyanja zirarohama. Zose hamwe zari nk’ibihumbi bibiri. 14 Ariko abashumba bari baziragiye barahunga, bajya mu mujyi no mu giturage kuvuga ibyabaye maze abantu bose baza kureba uko byagenze.+ 15 Nuko baza aho Yesu ari, babona na wa mugabo wari waratewe n’abadayimoni benshi. Yari yicaye, yambaye kandi yagaruye ubwenge. Babibonye bagira ubwoba bwinshi. 16 Abari babibonye na bo bababwira uko byagendekeye uwo muntu wari waratewe n’abadayimoni n’ibyabaye ku ngurube. 17 Nuko binginga Yesu ngo ave mu karere kabo.+
-