-
Matayo 8:30-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Ariko hirya yabo hari ingurube nyinshi zarishaga.+ 31 Hanyuma abo badayimoni baramwinginga bati: “Nutwirukana, utwohereze muri ziriya ngurube.”+ 32 Na we arababwira ati: “Ngaho nimugende!” Abo badayimoni babavamo baragenda, binjira muri za ngurube, maze izo ngurube zose ziruka zigana ahantu hacuramye zigwa mu nyanja, zipfira mu mazi. 33 Ariko abashumba barahunga, bageze mu mujyi bavuga ibyabaye byose, ndetse n’ibyabaye kuri ba bagabo bari batewe n’abadayimoni.
-
-
Luka 8:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Icyo gihe hari ingurube nyinshi+ zarishaga ku musozi. Nuko abo badayimoni baramwinginga ngo abareke binjire muri izo ngurube, maze arabibemerera.+ 33 Hanyuma abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri za ngurube, maze ziruka zigana ahantu hacuramye zigwa mu nyanja, zirarohama. 34 Ariko abashumba babonye ibibaye, barahunga bajya kubivuga mu mujyi no mu giturage.
-