-
Mariko 5:25-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Hari umugore wari umaze imyaka 12+ arwaye indwara yo kuva amaraso.*+ 26 Yari yarivuje ku baganga benshi bamubabazaga cyane kandi yari yarabahaye ibye byose, ariko nta cyo bari baramumariye. Ahubwo yagendaga arushaho kumererwa nabi. 27 Nuko yumvise ibintu bavugaga kuri Yesu, araza aturuka inyuma ye ari muri ba bantu benshi, maze akora ku mwitero we.+ 28 Yaratekerezaga ati: “Ninkora ku mwitero we byonyine, ndahita nkira.”+ 29 Ako kanya amaraso arakama, yumva mu mubiri we akize indwara yamubabazaga.
30 Yesu na we ahita yiyumvamo ko imbaraga+ zimuvuyemo, maze arahindukira areba abo bantu, arababaza ati: “Ni nde ukoze ku myenda yanjye?”+ 31 Ariko abigishwa be baramubaza bati: “Urabona ukuntu abantu bakubyiganiraho ari benshi, none urabaza ngo: ‘ni nde unkozeho?’” 32 Icyakora akomeza kubareba kugira ngo amenye uwabikoze. 33 Ariko uwo mugore agira ubwoba bwinshi aratitira, kuko yari azi ibimaze kumubaho, araza amupfukama imbere amubwiza ukuri kose. 34 Yesu aramubwira ati: “Mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Igendere amahoro+ kandi ukire indwara yakubabazaga.”+
-
-
Mariko 6:56Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
56 Aho yageraga hose, haba mu midugudu, mu mijyi cyangwa mu giturage, abantu bashyiraga abarwayi mu masoko, bakamwinginga ngo abareke gusa bakore ku dushumi tw’umwenda we.+ Kandi abadukoragaho bose barakiraga.
-
-
Luka 8:43-48Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
43 Icyo gihe hari umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso,*+ kandi ntiyari yarabashije kubona umuntu wamukiza.+ 44 Nuko amuturuka inyuma aramwegera akora ku dushumi twari ku musozo w’umwitero we,+ ako kanya amaraso ye ahita akama. 45 Nuko Yesu arabaza ati: “Ni nde unkozeho?” Bose babihakanye, Petero aramubwira ati: “Mwigisha, abantu bagukikije ni benshi kandi bari kukubyiga.”+ 46 Ariko Yesu aravuga ati: “Hari umuntu unkozeho, kuko numvise imbaraga+ zimvuyemo.” 47 Umugore abonye ko ibyo yakoze byamenyekanye, aza atitira cyane kubera ubwoba maze amupfukama imbere, amubwirira imbere y’abantu bose icyatumye amukoraho, n’ukuntu yahise akira ako kanya. 48 Ariko aramubwira ati: “Mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije, igendere amahoro.”+
-