ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 17:9, 10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 “Haguruka ujye i Sarefati y’i Sidoni utureyo. Nuhagera, nzategeka umugore w’umupfakazi ajye aguha ibyokurya.”+ 10 Arahaguruka ajya i Sarefati yinjira mu marembo y’umujyi, ahasanga umugore w’umupfakazi arimo gutoragura inkwi. Aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze, nzanira amazi yo kunywa mu gikombe.”+

  • 1 Abami 17:20-23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Eliya atakambira Yehova ati: “Yehova Mana yanjye,+ ese uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago utuma umwana we apfa?” 21 Nuko yunama hejuru* y’uwo mwana inshuro eshatu, atakambira Yehova ati: “Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, uyu mwana musubize ubuzima.”* 22 Yehova yumva ibyo Eliya amusabye,+ asubiza uwo mwana ubuzima.*+ 23 Eliya afata uwo mwana amuvana mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amusubiza mama we maze aramubwira ati: “Dore umwana wawe ni muzima.”+

  • 2 Abami 4:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Umunsi umwe, Elisa yagiye i Shunemu+ maze umugore waho uzwi cyane aramuhata ngo aze arye.+ Kuva icyo gihe iyo Elisa yahanyuraga, ni ho yajyaga kurya.

  • 2 Abami 4:13-17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Abwira Gehazi ati: “mubwire uti: ‘ko watuvunikiye cyane,+ urifuza ko twagukorera iki?+ Ese hari ikintu wifuza ko nakubwirira umwami+ cyangwa umugaba w’ingabo?’” Ariko uwo Mushunemukazi aramusubiza ati: “Nta kibazo mfite, kuko ntuye muri bene wacu.” 14 Elisa abaza Gehazi ati: “None se ubu twamukorera iki?” Gehazi aramubwira ati: “Nta mwana w’umuhungu agira+ kandi urabona ko umugabo we ashaje.” 15 Elisa ahita avuga ati: “Muhamagare.” Aramuhamagara araza ahagarara ku muryango. 16 Elisa aramubwira ati: “Umwaka utaha, igihe nk’iki, uzaba uteruye umwana w’umuhungu.”+ Ariko uwo mugore aravuga ati: “Oya databuja muntu w’Imana y’ukuri, reka kumbeshya.”

      17 Nuko uwo mugore aratwita maze mu mwaka ukurikiyeho nk’icyo gihe, abyara umwana w’umuhungu nk’uko Elisa yari yarabimubwiye.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze