-
Luka 7:24-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Intumwa za Yohana zimaze kugenda, Yesu atangira kubwira ibya Yohana abantu benshi bari bateraniye aho. Arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Ese ni urubingo ruhuhwa n’umuyaga?+ 25 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyenda myiza cyane?+ Erega abambaye imyenda myiza cyane baba mu mazu y’abami! 26 Mu by’ukuri se, mwajyanywe n’iki? Ese ni ukureba umuhanuzi? Ni byo, ndetse ndababwira ko aruta umuhanuzi.+ 27 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho bigira biti: ‘dore nzohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izakubanziriza igutegurire inzira.’+ 28 Ni ukuri ndababwira ko mu bantu bose babayeho, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru, arakomeye kumuruta.”+
-