-
Matayo 11:7-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Bakimara kuva aho, Yesu atangira kubwira abantu benshi bari bamuteze amatwi ibya Yohana. Arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki?+ Ese ni urubingo ruhuhwa n’umuyaga?+ 8 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyenda myiza cyane? Erega abambaye imyenda myiza cyane baba mu mazu y’abami! 9 Mu by’ukuri se, mwajyanywe n’iki? Ese ni ukureba umuhanuzi? Ni byo! Ndetse ndababwira ko aruta umuhanuzi.+ 10 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho bigira biti: ‘dore nzohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izakubanziriza igutegurire inzira!’+ 11 Ni ukuri ndababwira ko mu bantu bose babayeho, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru arakomeye kumuruta.+
-