42 Dore umugaragu wanjye+ nshyigikiye.
Uwo natoranyije+ kandi nkamwemera.+
Namushyizemo umwuka wanjye;+
Azatuma abantu bo mu bihugu byinshi babona ubutabera.+
2 Ntazasakuza cyangwa ngo azamure ijwi rye
Kandi ntazigera yumvikanisha ijwi rye mu muhanda.+
3 Urubingo rumenaguritse ntazaruvuna
Kandi urumuri rwaka gake ntazaruzimya.+
Azagaragaza ko ari uwizerwa maze azane ubutabera.+
4 Ntazacika intege cyangwa ngo amenagurwe atarazana ubutabera mu isi+
Kandi ibirwa bikomeza gutegereza amategeko ye.