-
Mariko 3:22-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Nanone abanditsi baturutse i Yerusalemu baravuga bati: “Akoreshwa na Satani,* kandi umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha ububasha bwo kwirukana abadayimoni.”+ 23 Nuko amaze kubahamagara ngo baze hafi ye, yifashisha urugero arababwira ati: “Bishoboka bite ko Satani yakwirukana Satani? 24 Ubwami bwose bwicamo ibice, buba bugiye kurimbuka,+ 25 kandi umuryango wose wicamo ibice, nta cyo ushobora kugeraho. 26 Satani na we aramutse yirwanyije kandi n’abantu be bagacikamo ibice, ntiyagumaho, ahubwo yaba ageze ku iherezo rye. 27 Nta muntu wakwinjira mu nzu y’umuntu w’umunyambaraga ngo ashobore kwiba ibintu bye, atabanje kumuboha. Iyo amuboshye ni bwo abasha kwiba ibintu byo mu nzu ye.
-
-
Luka 11:15-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Ariko bamwe muri bo baravuga bati: “Satani* umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni.”+ 16 Abandi bo batangira kumusaba ikimenyetso+ kivuye mu ijuru kugira ngo bamugerageze. 17 Amenye ibyo batekereza+ arababwira ati: “Ubwami bwose bwiciyemo ibice bukirwanya burarimbuka, kandi umuryango wose wiciyemo ibice nta cyo ugeraho. 18 None se niba Satani yirwanya, ubwami bwe bwagumaho bute? Muvuga ko Satani ari we umpa ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni. 19 Ubwo se niba ari Satani umpa ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni, mwebwe abana banyu ni nde ubaha ubushobozi bwo kubirukana? Ni yo mpamvu abigishwa banyu bagaragaza ko ibyo muvuga ari ibinyoma. 20 Ariko niba ari imbaraga z’Imana+ zimpa ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni, mumenye ko Ubwami bw’Imana bwaje ariko ntimwabimenye.*+ 21 Iyo umuntu w’umunyambaraga ufite intwaro zikomeye arinze inzu ye, ibintu bye bikomeza kugira umutekano. 22 Ariko iyo umuntu umurusha imbaraga aje kumurwanya maze akamutsinda, amwambura intwaro ze zose yari yiringiye, hanyuma akamutwara ibyo yari atunze akabigabanya abantu be. 23 Utari ku ruhande rwanjye, aba andwanya, kandi umuntu udafatanya nanjye ngo dushake abantu aba abatatanya.+
-