-
Matayo 9:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Abafarisayo baravuga bati: “Umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”+
-
-
Matayo 12:24-29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Abafarisayo babyumvise baravuga bati: “Uyu muntu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni uretse Satani* umuyobozi w’abadayimoni.”+ 25 Amenye ibyo batekereza, arababwira ati: “Ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka, kandi umujyi uwo ari wo wose cyangwa umuryango wicamo ibice, nta cyo ugeraho. 26 Mu buryo nk’ubwo, niba Satani yirukana Satani, ubwo aba yiciyemo ibice akirwanya. None se ubwami bwe bwagumaho bute? 27 Kandi se, niba ari Satani umpa kwirukana abadayimoni, mwebwe abigishwa banyu bo ni nde ubaha ubushobozi bwo kubirukana? Ni yo mpamvu abigishwa banyu bagaragaza ko ibyo muvuga ari ibinyoma. 28 Icyakora niba ari umwuka w’Imana umpa kwirukana abadayimoni, mumenye ko Ubwami bw’Imana bwaje ariko ntimwabimenye.*+ 29 Cyangwa se umuntu yabasha ate kwigabiza inzu y’umuntu w’umunyambaraga agatwara ibintu bye, atabanje kumuboha? Iyo amuboshye ni bwo abasha gusahura inzu ye.
-