ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 9:34
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 Abafarisayo baravuga bati: “Umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”+

  • Matayo 10:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Umwigishwa aba yiteze ko azamera nk’uwamwigishije n’umugaragu akamera nka shebuja.+ Ubwo se niba barise nyiri urugo Satani,*+ bareka kubyita abo mu rugo rwe?

  • Matayo 12:24-29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Abafarisayo babyumvise baravuga bati: “Uyu muntu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni uretse Satani* umuyobozi w’abadayimoni.”+ 25 Amenye ibyo batekereza, arababwira ati: “Ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka, kandi umujyi uwo ari wo wose cyangwa umuryango wicamo ibice, nta cyo ugeraho. 26 Mu buryo nk’ubwo, niba Satani yirukana Satani, ubwo aba yiciyemo ibice akirwanya. None se ubwami bwe bwagumaho bute? 27 Kandi se, niba ari Satani umpa kwirukana abadayimoni, mwebwe abigishwa banyu bo ni nde ubaha ubushobozi bwo kubirukana? Ni yo mpamvu abigishwa banyu bagaragaza ko ibyo muvuga ari ibinyoma. 28 Icyakora niba ari umwuka w’Imana umpa kwirukana abadayimoni, mumenye ko Ubwami bw’Imana bwaje ariko ntimwabimenye.*+ 29 Cyangwa se umuntu yabasha ate kwigabiza inzu y’umuntu w’umunyambaraga agatwara ibintu bye, atabanje kumuboha? Iyo amuboshye ni bwo abasha gusahura inzu ye.

  • Luka 11:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Ariko bamwe muri bo baravuga bati: “Satani* umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni.”+

  • Yohana 8:48
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 48 Abayahudi baramusubiza bati: “Ntitwabivuze ukuri ko uri Umusamariya+ kandi ko ufite umudayimoni?”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze