-
Matayo 16:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Kuva icyo gihe, Yesu Kristo atangira gusobanurira abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa mu buryo bwinshi n’abayobozi b’Abayahudi hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka.+
-
-
Matayo 17:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azuke.”+ Nuko abigishwa be bagira agahinda kenshi cyane.
-
-
Matayo 27:63Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
63 baravuga bati: “Nyakubahwa, twibutse ko wa munyabinyoma akiriho yavuze ati: ‘nzazuka nyuma y’iminsi itatu.’+
-
-
Luka 24:46Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
46 kandi arababwira ati: “Uko ni ko byanditswe ko Kristo yagombaga kubabazwa, maze ku munsi wa gatatu akazurwa.+
-