ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 16:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Nzi ko utazandekera mu Mva.*+

      Ntuzemera ko indahemuka yawe iguma mu rwobo.*+

  • Yesaya 53:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi,

      Azagabana n’abantu b’intwari ibyasahuwe,

      Kubera ko yatanze ubuzima bwe agapfa+

      Kandi akabarirwa mu banyabyaha.+

      Yikoreye ibyaha by’abantu benshi+

      Kandi apfira abanyabyaha.+

  • Matayo 17:22, 23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Igihe bari bateraniye hamwe i Galilaya ni bwo Yesu yababwiye ati: “Umwana w’umuntu agomba kugambanirwa agahabwa abanzi be.+ 23 Bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azuke.”+ Nuko abigishwa be bagira agahinda kenshi cyane.

  • Matayo 20:18, 19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 “Dore tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi, bamukatire urwo gupfa.+ 19 Bazamuha abanyamahanga bamukoze isoni, bamukubite* bamumanike,+ maze ku munsi wa gatatu azuke.”+

  • Mariko 8:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Nanone atangira kubigisha avuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abayobozi b’Abayahudi, abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ ariko nyuma y’iminsi itatu akazazuka.+

  • Luka 9:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Ahubwo arababwira ati: “Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abayobozi b’Abayahudi, abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ maze ku munsi wa gatatu akazuka.”+

  • Luka 24:46
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 46 kandi arababwira ati: “Uko ni ko byanditswe ko Kristo yagombaga kubabazwa, maze ku munsi wa gatatu akazurwa.+

  • 1 Abakorinto 15:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Mu bintu bya mbere nabigishije, ari byo nanjye nigishijwe, ni uko Kristo yapfuye azira ibyaha byacu, ibyo kandi bikaba bihuje n’Ibyanditswe.+ 4 Yarashyinguwe,+ maze ku munsi wa gatatu+ arazurwa+ nk’uko Ibyanditswe bibivuga.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze