-
Mariko 4:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Naho abagereranywa n’imbuto zatewe ku rutare, ni abumva ijambo ry’Imana bakaryemera bishimye.+ 17 Ariko kubera ko iryo jambo ry’Imana riba ritarashinze imizi mu mitima yabo, ribagumamo igihe gito, hanyuma bahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe na ryo, bagahita bacika intege.
-
-
Luka 8:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Izaguye ku rutare, zigereranya abantu bumva ijambo ry’Imana bakaryemera bishimye, ariko ntirishinge imizi mu mitima yabo. Baryemera igihe gito, ariko bagera mu gihe cy’ibigeragezo bagacika intege.+
-