-
Matayo 13:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Naho imbuto zatewe ku rutare, zigereranya umuntu wumva ubutumwa bw’Ubwami agahita abwemera yishimye.+ 21 Ariko kubera ko ubwo butumwa buba butarashinze imizi mu mutima we, abumarana igihe gito, hanyuma yahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe n’ubwo butumwa, agahita acika intege.
-
-
Luka 8:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Izaguye ku rutare, zigereranya abantu bumva ijambo ry’Imana bakaryemera bishimye, ariko ntirishinge imizi mu mitima yabo. Baryemera igihe gito, ariko bagera mu gihe cy’ibigeragezo bagacika intege.+
-