-
Mariko 6:53-56Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
53 Nuko ubwato bubageza i Genesareti, maze babusiga hafi aho.+ 54 Ariko bakiva mu bwato abantu baramumenya. 55 Biruka bajya hirya no hino muri ako karere, bazana abarwayi ku dutanda, babajyana aho bumvise ko Yesu ari. 56 Aho yageraga hose, haba mu midugudu, mu mijyi cyangwa mu giturage, abantu bashyiraga abarwayi mu masoko, bakamwinginga ngo abareke gusa bakore ku dushumi tw’umwenda we.+ Kandi abadukoragaho bose barakiraga.
-