34 Nuko barambuka, ubwato bubageza i Genesareti.+
35 Abantu baho bamenye ko ari we, batumaho abo mu turere twose tuhakikije, maze abantu bamuzanira abari barwaye bose. 36 Baramwinginga ngo abareke bakore gusa ku dushumi two ku musozo w’umwenda we,+ kandi abadukoragaho bose barakiraga.