-
Mariko 7:25-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Ako kanya, umugore wari ufite akana k’agakobwa katewe n’umudayimoni yumva bavuga ibye, araza amupfukama imbere.+ 26 Uwo mugore yari Umugiriki wakomokaga i Foyinike ho muri Siriya. Nuko akomeza kumusaba ngo amufashe, yirukane umudayimoni mu mukobwa we. 27 Ariko Yesu aramubwira ati: “Reka abana babanze bahage, kuko bidakwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.”+ 28 Aramusubiza ati: “Yego nyakubahwa, ariko ibibwana by’imbwa biri munsi y’ameza, na byo birya ubuvungukira abana bato bataye.” 29 Yesu abyumvise aramubwira ati: “Kubera ko uvuze utyo, igendere amahoro. Umudayimoni yavuye mu mukobwa wawe.”+ 30 Nuko uwo mugore aragenda ajya iwe, asanga uwo mwana aryamye ku buriri, umudayimoni yamuvuyemo.+
-