-
Yona 1:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Hanyuma Yehova yohereza urufi runini rumira Yona, maze Yona amara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urwo rufi.+
-
-
Matayo 12:39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Na we arabasubiza ati: “Bantu b’iki gihe babi kandi b’abasambanyi, mukomeza gushaka ikimenyetso, ariko ndababwira ko nta kindi kimenyetso muzabona keretse ikimenyetso cy’umuhanuzi Yona.+
-
-
Luka 11:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Abantu bamaze guteranira hamwe, arababwira ati: “Abantu b’iki gihe ni babi. Barashaka ikimenyetso. Ariko nta kimenyetso bazabona, keretse ikimenyetso cya Yona.+
-