-
Matayo 12:39, 40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Na we arabasubiza ati: “Bantu b’iki gihe babi kandi b’abasambanyi, mukomeza gushaka ikimenyetso, ariko ndababwira ko nta kindi kimenyetso muzabona keretse ikimenyetso cy’umuhanuzi Yona.+ 40 Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu mu nda y’urufi runini,+ ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu mu mva.+
-