ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 8:13-21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Amaze kubabwira atyo abasiga aho, yongera kurira ubwato ajya ku nkombe yo hakurya.

      14 Icyakora bibagirwa kwitwaza imigati. Nta kindi kintu cyo kurya bari bafite mu bwato uretse umugati umwe gusa.+ 15 Yesu arabategeka ati: “Mukomeze kuba maso, kandi mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode.”+ 16 Nuko batangira kujya impaka hagati yabo bibwira ko ababwiye ibyo bitewe n’uko nta migati bari bafite. 17 Abibonye arababaza ati: “Kuki mujya impaka z’uko nta migati mufite? Ese namwe ntimurashobora kwiyumvisha ibintu kandi ngo mubisobanukirwe? Ese na n’ubu ntimurabyiyumvisha neza? 18 ‘Nubwo mufite amaso, ntimureba! Kandi nubwo mufite amatwi ntimwumva!’ None se ntimwibuka ibyabaye? 19 Igihe namanyaguraga imigati itanu+ igahaza abagabo 5.000, ibice by’imigati byasagutse byuzuye ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati: “Byuzuye ibitebo 12.”+ 20 “Ese nanone ntimwibuka igihe namanyaguraga imigati irindwi igahaza abagabo 4.000? Ibice by’imigati byasagutse byuzuye ibitebo binini bingahe?” Baramusubiza bati: “Byuzuye ibitebo birindwi.”+ 21 Nuko arababwira ati: “Ubu se na n’ubu ntimurasobanukirwa koko?”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze